Librería Samer Atenea
Kálamo Books
Librería Elías (Asturias)
Librería Kolima (Madrid)
Librería Proteo (Málaga)
KUBWIRIZA UBUTUMWA ABAGORE NI UKUBWIRIZA UBUTUMWA IMIRYANGO N’AMAHANGAIyi si imfashanyigisho gusa - ni umuryango mugari. Aya Mahugurwa y’Abagore Bahindura Abantu Abigishwa afasha abagore gukora uruhare rwabo mu Nshingano Nkuru, haba aho batuye no ku isi yose, ari byo bizana IMPINDUKA MU BURYO BUTATU:ABANTU BARAHINDUKA.IBISEKURUZA BIRAHINDUKA.UBUTUMWA BWIZA BUGERA KU BANTU.IBYO ABAYOBOZI BAVUGA:'Aya mahugurwa yahinduye imyumvire yanjye. Natekerezaga ko abashumba ari bo bonyine bemerewe kubwiriza ubutumwa no guhindura abantu abigishwa. None, namenye ko nanjye nabikora, kandi nzi uko bikorwa! Nzabisangiza umuryango wanjye n’abo mu mudugudu wanjye.' - Pamela, uwitabiriye amahugurwa muri Kenya'Bambwiye ko ntashobora kwigisha kuko ndi umugore nkaba ndi n’impumyi. Mu mahugurwa, namenye ko nshobora kwigisha no gusangiza abandi ubutumwa bwiza. Rero, nabwirije ubutumwa kandi nigisha abo mu muryango wanjye bose, baramu banjye, n’abo mu midugudu twegeranye bose. Namenye ibyerekeye ubuntu bw’Imana, menya gusenga, kandi izo nyigisho zose nazisangije abandi.' - Sunita, Uwitabiriye amahugurwa mu Buhinde. (Izina ryahinduwe ku mpamvu z’umutekano.)Aya mahugurwa ahindura ubuzima kandi yoroshye kuyakoresha mu mico itandukanye. Nayabonye bwa mbere muri Kenya ubwo hahugurwaga abagore b’abayobozi b’amatorero atandukanye barenga 200-cyari ikiganiro cyiza, kandi abagore bahise batangira gushyira mu bikorwa ibyo bize. Natwaye ayo mahugurwa muri Uganda kandi mpugura abagore bo mu mujyi no mu cyaro. Nawe wabikora, nubwo waba utarahuguwe! Iki gitabo gikozwe mu buryo umuntu wese-waba uri umwigishwa cyangwa utari we, cyangwa se wigeze kubikora mbere-ashobora gukurikiza amabwiriza akazana impinduka. Soma inyandiko hanyuma urebe uko Imana ikora! - Linda, Umunyamerika wahamagariwe gutangiza imiryango y’ivugabutumwaUBURYO BURENGA IMBIBI Z’UMUCO BWANDITSWE N’ABAGORE BABWANDIKIYE ABANDI BAGOREIyi mfashanyigisho ishingiye ku Byanditswe, ikubiyemo amasomo ahererekanywa, arenga imbibi z’umuco afasha abagore guhindura abantu abigishwa hakoreshejwe imyitozo nyungurabumenyi, n’imfashanyigisho z’ibyiciro byose by’amasomo, harimo n’abiga mu buryo bw’amagambo. Ni gahunda yakwifashisha abasemuzi, ituma abiteguye guhindura abantu abigishwa bigirira icyizere, kandi igizwe n’ibitabo wabona kuri interineti ku buntu ku buryo buri wese yayitangiza igihe icyo ari cyo cyose-aho ari ho hose. Waba uri umumisiyoneri cyangwa uri mu ivugabutumwa ry’igihe gito, ushobora gusoma iyi mfashanyigisho maze ukabona uko Imana ikora.Ushobora Guhugura abandi, kandi turahari ngo tugufashe.All In Ministries International (All In) ibereyeho gukuza umuryango mpuzamahanga w’abagore bahindura abantu bo mu mico itandukanye kuba abigishwa-ku bw’icyubahiro cy’Imana. Ukeneye izindi mfashanyigisho cyangwa amasomo yo kuri interineti, sura AllinMin.org.